lundi 27 avril 2009

UYU MUVUGO UGENEWE ABANYARWANDA BOSE CYANE KUGIRANGO BAJYE BARUSHAHO KUMENYA UBUBI BWA GENOCIDE Y'ABATUTSI 1994

UBURIRI BUBI BUBYARA ABAROZI !!

Ubwo mperutse inganzo yanjye
Naje rwose nshimitse cyane
Mbabaza impamvu ndetse n’imvano
Yarirya tsembwa rizira icyasha.

Ko hari abahanga bo n’abahanzi,
Abanyamateka aba b’inzobere
Ninde waza n’uyu munsi
Ahagaze yemye akavuga impamvu?

Erega shenge n’abambwiye
Ibisubizo byaje bivangavanze
Bati rutemikirere ikaba gitera!!
Ariko kandi ngira amakenga
Ngira amakenga ndeba hirya
Ngaruka hino ndasabayangwa
Nsanga ingaruka mwaka
Ingaruka mwaka zirya imicuko
Nabayibyara bashira bumva.
Ingarukamwaka itera intimba
Ivusha amaraso atemba buzi
Igarika ingogo imihanda yose
Imbwa n’imbwebwe bishisha byumva.



Barabitozwa biba akarande
Utabitora ukitwa ikitso
Ukaba igicibwa ga mumuryango.
Kandi byose bizira impamvu !

Iyo murebye muri irya myaka
Kibirira muzi yo ku Gisenyi
Abagogwe bicwa bapfa imigenda,
Bugesera iriya irimo na Nyamata
Indege yaguye yari iyihe ?

Rwinkwavu yacu uru Rwintwali
Bazira ubwoko batihaye
Mbavuge disi uko bakabaye
Barimo Ginana uru baririmba
Abuzwa kubaho bararuhuka !
Mbavuge abana aba b’ibibondo
Ikiri Njati na Kayiranga
Inzira yanyu igirwa iy’ibusamo
Muvutswa ubuzima mutaracumuye,
Abanzi b’isi baragororerwa.
Aba Rulinda we na Rubango
Polo Mulinda nabe bose
Naho haruguru kwa Rukaraga
Baruhinyuzamana barabatsemba.
Ko bari benshi kandi beza
Abasaza beza batanga ubwenge
N’abakecuru b’urugwiro ,
Baricwa bwangu nta n’inenge

Mwarapfuye biratuzonga
Nkumi z’u Rwanda zuje ubwuzu
Urujeni ,Janine na Maliya Jane
Uwera Claire wa Mugambage
Ibyiza byanyu byitwa ibyaha
Mutungurwa mutabizi murasogotwa,
Ingunzu zaha zirabarenza!
Iruhande rwaba hari n’abandi
Inzira yanyu yabaye ishyamba
Tubabura ikirari tugwa mukantu
None ngaho intimba itera intimbo,
Ihora ihonda imitaga yose.
Munyeragwe wavugijwe ubuhiri
Rutaganda Yohani wa Rubirizi
Hamwe na Munyambo bashirira rimwe;
Ngubwo rero uburiri bubi
Bubyara abarozi bakica abantu!
Barapfuye bizira indwara
Harimo Combe mwene Nkubana
Musoni nawe wiswe ikitso
Intaho yawe yabaye Akagera
Wowe na Mugambage turabibuka.
Filiberi Deregiteri
Watanze ubwenge utavangura
Igihembo kiba kukwica
Bivugwa neza mu kinyarwanda
Ko abo yahaye amata bamwimye amatwi!
Rutaganda se wa Kanini
Gahini nguwo yarabahize
Abatesha byose abakura ku isi.
Rwaka rwose aho uri ijabiro
Jya uhora iteka unasaba Jambo
Umubwira kenshi abawe wasize
Mu isi itemba iteka amaraso
Gahini waho ko yabiciye.

Yarabiciye yitwa intwali
Agatwara abandi abavutsa ubuzima
Atazi yemwe n’inkomoko
Kuko na kizima ariwe ubutanga
Iyo abushatse araduteguza.

Mana waremye Semana, Sorina na Lewonira
Ukabaha ubwenge buvura abantu
Mirongo icyenda ihererwa na kane
Uburiri bubi n’imizi yabwo
Bubaha amazina adakwiye abantu
Babita inyenzi niko kubica!
Reka gukeka ko ndiho mbogoza
Aya mateka yatwaye benshi
Barenga cyane abo nakubwiye
Ni miliyoni irimo Samweli
Ndetse unatembye agana agacaca
Urahasanga se wa Mulinga
Wishwe kandi tukimukunda.
Ibikaka byiza birimo abasore
Birimo RUTAGENGWA na Rudasingwa
Birimo RUTANGA na RUTAGANDA
Birimo MUSAFIRI na THEOPHILE
Birimo KAMUGUNGA ndetse na KAZIMA
Urupfu rwanyu ni amarabira
Mwasize irungu aha kwivuko!!

None se Mana nkubaze nawe,
Muri irya minsi irusha indi kurushya
Bapfa imigenda impande zose
Inzu zitwikwa inka zinaribwa,
Wabaga hehe Mugenga mwiza ?

Najyaga mbwirwa nkiri umwana
Ko wirirwa ahandi ukarara i Rwanda
Muri irya minsi sinakubonye
Abawe bose uko bakabaye
Bahatwa ubuhiri burimo imihoro.
Ngo warahunze wagize ubwoba
Gahini aho ari ahonda impinja
Ziseka cyane ibi bya buhinja
Zikeka wenda ko yaba acitswe
Impuhwe ntazo ashora isekuru
Ndetse n’abandi ahati ibikuta,
Ayiwe,byari bibabaje Nyirubugingo !!

Mana nkunda kandi nshima
Mana itanga kandi ikagaba
Ko waremye Muntu umwishushanya,
Abarya abantu bo basa nande?
Na rusofero w’igishitani
Amanywa y’ihangu yarabigaramye
Ngo ntazi imvano yizo ngunzu!!
Harabaye yewe!
Harabaye ntihakabe
Habaye Genocide yogatsindwa
Iragatsindwa ntikagaruke
Yarabatwaye ab’indasumbwa
Muvuge Rwilima na Kinubi
Mureganshuro wari icyatwa
Muzehe Kanyegano Yuvenali
Na Sezikeye Felisiyani
Babica cyane mutaka mwumva.

Nshotse ngira nti:
Uburiri bubi bubyara abarozi
Imbuto yabwo yogahuguta
Yarabiciye biradogera
Yica abana n’abababyara.

Uburiri bubi nabisubire
Bubyara barozi aho uri ubimenye
Aya magorwa atera intimba
Intimba kandi itagira intashyo
Niho akomoka si ukubeshya



Mbega akaga karimo amarira
Ariko byose nabikubwire
Bimenye kandi ntibigucike
Ko uburiri bubi bubyara abarozi
Abarozi bica bakarya abantu
Nyumvira nawe intimba nkiyo!!

Reka agahinda gatera intimba
Harana cyane ushaka kubaho
Nibwo butwari kubagiye
Reka ibigusha ibyo ari byo byose
Birabababaza mu maso yabo.
Gana imishinga utere intambwe
Aho uri hose no mumashuri
Bisome yewe uzabe umugabo
Ibyiza byose uzabironka.
Ntugakunje amaboko yawe.

Ngusabe yewe kiremwamuntu
Babara kandi ugire agahinda
Kubyabaye kubo wari uzi
Umunsi nkuyu uwuhe agaciro.

Uwayirokotse yo gatsindwa
Ntukamurebe ngo usye amabwene
Ashirira munda ntukabikore.

Dushime cyane biva kumutima
Amashyi urwunge murayakwiye
Izamarere indema rugamba
Aho mwadukuye hitwa ibwanzi
Muragashimwa ga Nyagushimwa!!

Utabashima yitwa umwanzi
Nimumurwanye ajye abura ijambo
Ndetse n’ijabiro muri uru Rwanda.

Ndagusabye kandi Nyibutware
Ukuboko kwawe guhore iteka
Kurinda iteka izi nkirira hato
Ngo ejo ejobundi mu Rwagihanga
Ntibizasubire Nyirumulinga!!


POEME COMPOSE ET PRESENTE PAR :

NSABIMANA Jean Paul
KWIBUKA GENOCIDE YABATUTSI994 / RWINKWAVU

AKARIRIMBO

Ndabibuka mwese se Rungano
Twiruka ducika izo nguzu
Reka nkwibuke nawe RUSANGANWA
Twiruka turenga Gahushyi
Impanuro zanyu babyeyi
Ntiduteze kuzazitatira
Abo mwasize bose babyeyi
Babatashya ijoro n’umunsi
Tukwibuke nawe ZAKALIYA
Utujyana iyo kurugamba.
Turagutashya twese MUCUMBI
Abo mwateranye ako gapira
Jya wibuka nawe muturanyi
Induru zivuga kumisozi !

MURAKOZE

dimanche 26 avril 2009

GENOCIDE MEMORIAL PERIOD

DEAR FRIEND, IT'S A GREAT PLEASURE TO SHOW HOW WE SURVIVE AGAIN! THEREFORE, WE LIVE AND LIVE AGAIN AFTER BAD PERIOD WE MEET IN OUR COUNRTY.
BRAVO YOU WILL NO LONGER BE KILLED! DON'T GET SCARED OUR LORD IS ALWAYS THERE!

THANK YOU MISS ASHLEY PINEDO FOR YOUR KINDNESS AND U 2 MR LUKE.
LET OUR COMMUNICATION AND FAMILIARITY BE 4EVER.